Dj Philos official mukazi
editINGANJI KARINGA
editBaca umugani ngo ijya kurisha ihera ku rugo. Abazasoma iki gitabo ntibazaburamo abibaza icyo iryo zina rivuga, kuko baca undi mugani ngo: “unyuze mw’ishyamba atazi, ahaca inkoni atazi.” Ibyo tugiye gusoma, abenshi ntitwari tubizi: haboneka wenda abagura igitabo gitekereza ibyo batari bazi, bakagisangana izina batazi. INGANJI, ni ijambo rituruka ku ryo KUGANZA. Inganji Karinga rero ni ukuvuga ko ingoma yacu y’ingabe yaganje izindi igasigara yihariye aho zahoze zose. Ingoma y’ingabe ni ukuvuga ingoma yerekana ubwmi bw’igihugu. Ingabe zacu ni enye: ingabe ihatse u Rwanda, ikagaragaza umwami yonyine ni Karinga. Ingabe- kazi yayo ni CYIMUMUGIZI. Iyo cyimumugizi, ni ukuvuga ko “igihugu cyima Umwami ukigira, akakirema, akakibamo nyamugiraubutangwa.” Mbere ya Karinga, ingabe y’u rwanda yitwaga RWOGA, yaremwe na Gihanga, inyagwa n’Abanyabungo, igihe Umwami wacu NDAHIRO II CYAMATARE aguye mu Rubi rw’ Inyundo, iriya mu Bugamba (PROVINSI YA CYINGOGO). Aho umuhungu we NDORI ahungukiye, ava i Karagwe, yimye afite ingoma yitwa NANGAMADUMBU. Aho amariye gutsinda abamurwanyaga, yimika Karinga. Iyo ye ya Nagamadumbu ayiha abiru bo kwa Gitandura, ayibashumbusha byo kubashimira ko Gitandura, yari yaracikanye Cyimumugizi, igihe bicikiye mu Rubi rw’ iNyundo; Cyimumugizi igaruka iBwami ityo, aba ariyo ngoma ya Gihanga igumana na Karinga, uko yahoranye na Rwoga. Ingoma zindi dufite, ni MHATSIBIHUGU na KIRAGUTSE ibi ni ukuvuga ko igihugu cyabaye Kigali, cyagutse. Zo zaremwe na KIGERI IV RWABUGIRI, ejobundi, aziremana n’indi yitwaga ICYUMWE, yahiriye ku Rucuncu, mu ipfa rya MIBAMBWE IV RUTARINDWA. Bavuga ko na BUTARE yari ingabe; yari ingoma yimitswe na KIGERI IV RWABUGIRI nayo, bayitakaho amasaro umubili wose: nayo yahiriye ku Rucuncu.