MURENGERANTWARI Dominique ni Umusemuzi (Legal Translator/Interpreter) mu Rukiko rw'Ikirenga rw'u Rwanda kuva mu mwaka wa 2021 kugeza ubu.
Afite impamyabumenyi cy’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu busemuzi (Bachelor of Translation and Interpreting studies) yakuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa 2012.
Yize amashuri yisumbuye mu Iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Kizito y’i Zaza mu Ishami ry’Ikilatini n’indimi zivugwa (Latin et Langues Modernes).
Imirimo yakoze: yabaye Umusesenguzi (Editorial/Translation Analyst) mu kunoza no gusemura inyandiko z’amategeko muri Komisiyo y’igihugu ishinzwe ivugururwa ry’amategeko (Rwanda Law Reform Commission 2018-2021). Yabaye umusemuzi (Translator/Interpreter) mu Kigo cy’abasemuzi kitwa Language Computing International (2014-2018).
Yabaye umunyamakuru w’Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA), Ishami rya Huye/Butare muri 2009-2014, akora cyane akora ibiganiro by'imikino, amakuru n'ibindi. Yabaye umwanditsi w'Ikinyamakuru Imvaho Nshya. Yanabaye kandi umunyamakuru w'umukorerabushake wa Radiyo Izuba 2009-10.